Nzabahimana agiye kurongora abikesha gucura ibyuma
Nzabahimana Gerald utuye mu kagari ka Nyirakinira umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, aravuga ko umwaka wa 2013 utamucika atarongoye abikesheje umwuga we wo Gucura.
Uyu musore w’imyaka 29, avuga ko abantu cyane cyane urubyiruko rutikoza imirimo nk’iyi iciriritse bavuga ko igayitse, nyamara we ngo imaze kumugeza kure.
Iyo umusanze mu gasantire akoreramo, ubona ashishikajwe n’umurimo akora, kuko we yivugira ko umaze kumugeza kuri byinshi.
Agira ati “ dore uyu mwuga ubona abantu barawusuzugura, ariko njye ndawubaha cyane, uretse no kuba untunze maze no kuwukuramo inzu ndetse ndanateganya kuyirongoreramo bitarenze uyu mwaka”
Iyo uganiriye n’urundi rubyiruko muri uyu murenge wa Kinihira, rukubwira ko rwishwe n’ubushomeri, rusaba inkunga ngo rwihangire imirimo.
Ariko Nzabahimana we avuga ko nta nkunga n’imwe akeneye, kuko yashoboye kwihangira umwuga w’ubucuzi akaba abona uzamugeza kubyo yifuza byose.
Uyu musore acura ibyuma abanje kubicanira ku muvuba, agakuramo amasuka, amashoka, imihoro, ibyuma n’ibindi byinshi.
Uyu mucuzi anenga cyane urubyiruko rwirirwa mu bikorwa bibi ngo rwabuze akazi
Uyu mwuga we ukaba umwinjiriza amafaranga atari munsi y’ibihumbi 5000 kumunsi. Anateganya ko umwaka utaha azashinga iduka rizajya ricuruza ibyuma acura, kuko ngo nibwo azarushaho kwinjiza.
Uyu musore wihangiye umurimo akiri muto, aranenga cyane urubyiruko rwo muri uyu murenge usanga rurangwa n’ubujura, ubusambanyi, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi bibi. Akarusaba gutinyuka rugakura amaboko mu mifuka rudategereje ko Leta ariyo izaruhangira imirimo.
Uyu mwuga Nzabahimana akora, avuga ko awukesha umwe mu babyeyi be, akaba awumazemo imyaka 10, akaba awukorana ubushake kuko umaze kumugeza kuri byinshi kugeza n’aho ugiye kumuha umugore.

