Mukarere ka Ngororero hari abantu bakora imyuga itandukanye cyane cyane ubukanishi bw’ibinyabiziga n’ibindi bintu bitandukanye ndetse n’abasudira bakorera hanze ahantu hadasakaye maze ikirere cyahinduka akazi kagahagarara.
Nkuko bigaragara mu mujyi wa Ngororero, abo bantu bagerageza kwishakira ahantu bakorera maze abatabonye amazu bagakorera hanze, ndetse bamwe bakaba bakorera kumuhanda, ndetse n’aho abagenzi bategera imodoka, mugihe bimenyerewe ko imirimo nkiyo ikorerwa mumahangari cyangwa mubipangu binini kandi bifunze.
Umukanishi utarashatse ko izina rye ryandikwa yadutangarije ko imwe mumpamvu yo gukorera ahabonetse hose ari ikibazo cy’amazu afite ahakorerwa iyo mirimo akiri ingume muri uwo mujyi, ariko ngo akenshi iyo mirimo itangizwa n’umuntu umwe kuburyo atanabasha gukodesha inzu maze abandi bakaza bamusanga. Gusa ngo bemera gutanga ibyo Leta yabasaba nk’imisoro n’ibindi.
Uwimana Ange utuye mu mujyi wa Ngororero we avuga ko ibyo bikorwa bibabangamira ahanini kubera urusaku rw’ibikoresho bakoresha bisakuza kandi bakorera hagati y’ingo, cyangwa umwanda w’amavuta y’ibinyabiziga n’ibyuma bikomeretsa bihasigara.
Ubuyobozi bw’akarere bwo buvuga ko abafite ibikorwa bakwiye gukorera ahantu hubakiye kandi hazwi n’ubuyobozi, ariko umuti urambye ukaba urimo gushakirwa mukubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi nkuko cyemejwe, kikaba gifite n’ahateganyirijwe bene iyo mirimo nkuko byavuzwe na Kabagema Roger umukozi ushinzwe ubutaka mukarere.
