• About Art
  • Coperative
  • Discover
  • Education
  • Exhibition
  • Museum
  • May 21, 2013

Rwanda Arts

Rwanda Arts

  • Home
You are here: Home / Coperative / Rwanda I Abagize koperative duterimbere ngo kwibumbira hamwe byabagejeje kuri byinshi.

Rwanda I Abagize koperative duterimbere ngo kwibumbira hamwe byabagejeje kuri byinshi.

February 5, 2013 by admin Leave a Comment

Abanyamuryango ba koperative “duterimbere” ikora ibintu bitandukanye mu ruhu nk’inkweto, imikandara, amakofi n’ibindi ikaba ikorera mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Gasaka, baratangaza ko kuba barishyize hamwe bagafatanya imirimo yabo byabagejeje kuri byinshi.

Aba banyamuryango twaganiriye badutangarije ko mbere yo kwishyira hamwe bamwe muri bo bari imfubyi zirera ndetse zikanarera barumuna bazo, hanyuma umushinga World Vision ukaza kubahuriza mu ishyirahamwe ukabigisha gukora uyu mwuga ukanabaha ibikoresho byo gutangiza nk’imashini n’impu.

Aba banyamuryango batangaje ko ubu bamaze guhinduka koperative bakaba bari gushaka ibyangombwa bisabwa amakoperative, ndetse bakaba baranongeyemo abandi banyamuryango bakaba bageze kuri 18.

Aka kazi kabo bamazemo imyaka igera kuri itandatu batangaza ko kabafashije mu buzima bwabo babayemo nk’abana birera ndetse banarera barumuna babo, abubatse ingo nabo bikaba bikomeje kubafasha mu iterambere ryabo.

Ndayisenga Vénuste, perezida w’iyi koperative yagize ati: “inyungu twakuyemo ni nyinshi kuko imibereho yacu dufite ubu tuyikura aha ngaha. Twagiye twiteza imbere turera abavandimwe bacu, tuguramo n’amatungo. Aha ngaha haradufasha niho dukura imibereho ya buri munsi”.

“Nabashije gufasha bene mama twari barindwi, batanu barangije amashuri yisumbuye, mbashakira ibikoresho, ibyo kubatunga n’ibyo kubambika, aha niho nakuye amajyambere njya gushaka, kandi n’ubu mbona ntanga umusanzu mu rugo aho kugira ngo umugabo akore wenyine”, Uwingabire Gaudence.

Abanyamuryango b’iyi koperative ikora inkweto nshashya ndetse ikanasana izishaje, n’ibindi bikoresho bitandukanye mu mpu, bavuga ko ku kwezi umunyamuryango yinjiza amafaranga nk’ibihumbi 45.

Aba banyamuryango ba koperative duterimbere batangaza ko kuba bakorera hamwe hari inyungu bakuramo kurusha uko bari gukora buri wese ari nyamwigendaho, nko kuba bashobora guhuza imbaraga no kuzuzanya bityo bagatanga umusaruro mwinshi mu gihe gito.

Bongeraho ko gukorera muri koperative bibafasha kumenyekana bityo bakaba banafite amategeko abarengera ndetse n’ubuvugizi n’ubufasha butandukanye bukabasha kuboneka.

Iyi koperative ariko ngo ihura n’ikibazo cyo kuba abakiriya bavuga ko ibiciro byabo biri hejuru kandi biba byatewe n’uko ibikoresho babikoramo nabyo biba bihenze, bityo bakabona abakiriya bake kuko baba biguriye ibya make mu isoko.

Umukandara bawugurisha ibihumbi 5, sandari z’abagabo zikagura ibihumbi 6, iz’abagore ziriho amasaro zikagura ibihumbi 4, ingozi bakazigurisha ibihumbi 20.

Mukankusi Brigitte, umukozi ushinzwe iterambere ry’amakoperative mu karere ka Nyamagabe atangaza ko abaturage bakwiye kutaba nyamwigendaho bakibumbira hamwe maze bagahuza ingufu, bakaganira ku bibazo bafite ndetse n’uko babikemura ngo biteze imbere binyuze mu makoperative.

Akomeza avuga ko abanyamurynago b’ayo makoperative bakomeje kubaba hafi babaha ubumenyi mu micungire ya koperative, buri wese akamenya inshingano ze kugira ngo basenyere umugozi umwe.

Mukankusi atangaza ko hari intambwe igana ku iterambere abanyamuryango bakomeje kutera, gusa ngo bakomeje no guhangana n’abayobozi bayo bayagira uturima twabo bityo abanyamuryango bo hasi ntibagerweho n’inyungu.


Related posts:

  1. Rwanda | Ruhango: umurimo w’ibibumbano umaze kumugeza kuri byinshi Daniel Twihangane atuye mu kagari ka Nyamagana Umurenge wa Ruhango...
  2. Rwanda | Gatsibo: RCA yongereye ubumenyi amakoperative ababoha uduseke Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RCA cyongereye ubumenyi abagore bahuriye mu...
  3. Rwanda | Kamonyi: Gukorera mu cyaro bituma ubukorikori bwa bo butagira isoko rinini Ibikorwa by’ubukorikori bya Koperative “Duterimbere Karama”ntibifite isoko rihagije, bitewe n’uko...
  4. Rwanda | Rutsiro : Kuboha ibikoresho bitandukanye mu birere ari abasore byabarinze kujya kuzerera mu mijyi Abari urubyiruko rw’abasore bo muri Paruwasi ya Murunda mu 1976...

Related posts brought to you by Yet Another Related Posts Plugin.

Filed Under: Coperative Tagged With: Rwanda, Rwanda arts, Rwanda cooperative, Rwanda development, Rwanda Nyamagabe, Rwanda shoes, Rwanda youth

Speak Your Mind Cancel reply

*

*

Recent Posts

  • Kamonyi: couple celebrates achievement over charcoal stoves making
  • Bihangiye umurimo wo gucura Imbabura none bakoresha abakozi bane
  • Gisagara: The historically marginalized people to let go of pottery
  • GISAGARA: ABAHEJEJWE INYUMA N’AMATEKA BAKWIYE GUHINDURA BAGAKORA N’INDI MYUGA ITARI UKUBUMBA
  • Ideas on how to decorate a living room

Secondary Sidebar Widget Area

This is the Secondary Sidebar Widget Area. You can add content to this area by visiting your Widgets Panel and adding new widgets to this area.

Return to top of page

Copyright © 2013 · All Right Reserved