• About Art
  • Coperative
  • Discover
  • Education
  • Exhibition
  • Museum
  • May 25, 2013

Rwanda Arts

Rwanda Arts

  • Home
You are here: Home / Museum / Nyanza: Ingoro y’umurage w’ubuhanzi yafunguriye abana bato studio

Nyanza: Ingoro y’umurage w’ubuhanzi yafunguriye abana bato studio

February 13, 2013 by admin Leave a Comment

Ingoro y’umurage w’ubuhanzi iri ku Rwesero mu karere ka Nyanza yafunguriye studio abana bato bari hagati y’imyaka 2 kugeza kuri 12 y’amavuko mu rwego rwo kubafasha guteza imbere impano yo gushushanya bigiye kuri bagenzi babo.

Nyanza: Ingoro y’umurage w’ubuhanzi yafunguriye abana bato studio

Iyo studio ikubuyemo ibihangano byashushanyijwe n’abana ubwabo bo mu bihugu by’ Ubwongereza, Amerika n’u Rwanda.  Ibyo bihangano bigamije kwigisha abana bato umuco wo kumenya gushushanya ibintu bitandukanye nk’uko Mutoni Fiona umukozi w’ingoro ndagamurage w’u Rwanda abivuga.

Avuga ko buri gihe abana bato baje gusura ingoro y’umurage w’ubuhanzi bazajya banyuzwa muri iyo studio barebe ibihangano byakozwe n’abana bagenzi babo.

Muri iyo studio abana banashyiriwemo ibitabo byabo ndetse n’ibindi bikoresho byo gushushanya bazajya bifashisha bagendeye ku byo basanze.

Bimwe mu bishushanyo byashyizwe ku nkuta ya studio y’abana

Kugira ngo umwana yemererwe kwinjira muri iyo studio azajya atanga amafaranga 500 y’u Rwanda ariko ku bana bari hejuru ya 20 bazajya bagabanyirizwa buri wese yishyure 300 nk’uko Mutoni Fiona umukozi w’ingoro ndagamurage w’u Rwanda yakomeje abitangaza.

Ababyeyi  barasabwa kutavutsa abana babo ayo mahirwe yo kuza kureba ibihangano binyuranye byakozwe na bagenzi babo bo mu bihugu bitandukanye kugira ngo nabo bagire icyo babyungukiraho.

 

 

Related posts:

  1. Rwanda | Nyanza: Abakora umwuga wo gucura imfunguzo z’inzugi ngo ntawe bagipfa kugirira icyizere Abakora umwuga wo gucura imfunguzo z’inzugi mu mujyi wa Nyanza...
  2. Rwanda : UBUKORIKORI NYARWANDA NTIBUKWIYE GUHARIRWA ABANYAMAHANGA Ubukorikori ni bimwe mu byarangaga umuco nyarwanda kandi kugeza ubu...

Related posts brought to you by Yet Another Related Posts Plugin.

Filed Under: Museum Tagged With: Rwanda, Rwanda children, Rwanda improvement, Rwanda museum, Rwanda nyanza

Speak Your Mind Cancel reply

*

*

Recent Posts

  • Kamonyi: couple celebrates achievement over charcoal stoves making
  • Bihangiye umurimo wo gucura Imbabura none bakoresha abakozi bane
  • Gisagara: The historically marginalized people to let go of pottery
  • GISAGARA: ABAHEJEJWE INYUMA N’AMATEKA BAKWIYE GUHINDURA BAGAKORA N’INDI MYUGA ITARI UKUBUMBA
  • Ideas on how to decorate a living room

Secondary Sidebar Widget Area

This is the Secondary Sidebar Widget Area. You can add content to this area by visiting your Widgets Panel and adding new widgets to this area.

Return to top of page

Copyright © 2013 · All Right Reserved