
Nzabahimana agiye kurongora abikesha gucura ibyuma Nzabahimana Gerald utuye mu kagari ka Nyirakinira umurenge wa Kinihira mu karere ka Ruhango, aravuga ko umwaka wa 2013 utamucika atarongoye abikesheje umwuga we wo Gucura. Uyu musore w’imyaka 29, avuga ko abantu cyane cyane urubyiruko rutikoza imirimo nk’iyi iciriritse bavuga ko igayitse, nyamara we ngo imaze kumugeza kure. [...]
